Siporo

Yannick Mukunzi yavuze imikino ibiri atazibagirwa mu buzima bwe

Yannick Mukunzi yavuze imikino ibiri atazibagirwa mu buzima bwe

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ukinira Sandvikens IF muri Sweden, avuga ko mu ikipe y’igihugu mu mikino amaze kugukina hari imikino ibiri atazibagirwa, umwe ni uwamushimishije ndi ni uwa mubabaje.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda aho avuga ko amaze gukinira Amavubi imikino myinshi ariko hari imikino 2 itazibagiriana kuri we.

Avuga ko umukino wa mbere atazibagirwa ari umukino yakiniye ikipe y’igihugu wa mbere abanjemo, hari tariki ya 14 Kamena 2015 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2017.

Ni umukino Amavubi yatsindiye Mozambique muri Mozambique 1-0, cya Sugira Ernest.

Yagize ati“umukino wa Mozambique ni wo natangiye mbanza mu kibuga bwa mbere, tubona n’intsinzi kandi ari hanze, ni umukino wanshimishije cyane ntazibagirwa.”

Avuga ko umukino wamubabaje na wo atazibagirwa ni uwo batsinzwemo na Libya mu gikombe cya CHAN 2018 cyabereye muri Maroc, batsinzwe 1-0 hari tariki ya 23 Mutarama 2018, byatumye babura itike ya 1/4.

Yagize ati“umukino wambabaje ni uwa Libya muri CHAN, ni umukino twagombaga kunganya cyangwa tugatsinda tugahita tujya muri ¼, baje kudutsinda igitego ku munota wa nyuma tumaze no guhagurutsa abafana, twuvanga twizeye kuzamuka byanze bikunze, uwo mukino na wo umpora mu mutwe.”

Nk’uko bigaragara Yannick Mukunzi yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri 2015, akaba amaze kuyikinira imikino igera kuri 35 aho yayitsindiye ibitego 4.

Yannick(6) yari muri 11 babanje mu kibuga, ni bwo bwa mbere yari abanje mu kibuga mu ikipe y'igihugu
Yannick ahamya ko uyu mukino wa Mozambique wamushimishije cyane atazawibagirwa
Ubwo bishimira igitego cyatsinzwe na Sugira, Yannick Mukunzi(6)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top