Siporo

APR HC yakoze ibisa n’ibitangaza yegukana Shampiyona itsinze Police HC

APR HC yakoze ibisa n’ibitangaza yegukana Shampiyona itsinze Police HC

Mu buryo busa n’ubwatunguye benshi, APR HC yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Handball itsinze Police HC imikino 3-2, ni nyuma y’uko Police HC yari yayibanje imikino ibiri.

Hakinwaga umukino wa gatanu w’imikino ya nyuma ya Kamarampaka muri Handball aho ikipe iwutsinda ari yo yagombaga guhita ihabwa igikombe cya Shampiyona ya 2025-26.

APR HC na Police HC zageze ku mukino wa nyuma zikaba zagombaga gutanguranwa imikino 3 muri 5.

Police HC ya yatsinze imikino ibiri ya mbere maze APR HC nayo itsinda ibiri yakurikiyeho.

Kuri uyu wa Kabiri saa kumi n’ebyiri muri Petit Stade hakinwe umukino wagombaga gusobanura byose.

Ni umukino warimo ihangana rikomeye ku mpande zombi aho igice cya mbere cyarangiye APR HC iri imbere n’ibitego 16-14.

Police HC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka gukuramo ibi bitego ndetse ibifashijwemo n’abarimo Yves Kayijamahe na Kubwimana baje kubigeraho ndetse banajya imbere ya APR HC igitego kimwe.

Gusa APR HC ibifashijwemo na Brian nubwo yari yamaze guhabwa iminota ibiri inshuro 2 asigaje kubona iminota ibiri inshuro imwe ngo avemo, yabafashije kongera kuyobora umukino aho ubwo baburaga iminota 15 ngo umukino urangire bari bamaze gushyiramo ibitego bine.

APR HC yaje kwegukana umukino itsinze ibitego 31-29 ihita yegukana igikombe cya 2025-26.

APR HC yegukanye igikombe cya Shampiyona icyambuye Police HC yari yacyegukanye umwaka ushize.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top