Siporo

Bakame yanze kujya mu bana atandukana na Rayon Sports

Bakame yanze kujya mu   bana atandukana na Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame wari umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports yatandukanye n’iyi kipe nyuma yo kutumvikana ku mikorere.

Ni nyuma y’uko Rayon Sports yatangaje Hugo Tricarico nk’umutoza mushya w’abanyezamu ba Rayon Sports.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere akaba yahuye na perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah kugira ngo bumvikane uburyo bw’imikorere.

Bakame wari ufite amasezerano y’umwaka umwe amakuru avuga ko yabwiwe ko Haringingo Francis yifuza gukorana n’umutoza umwe w’abanyezamu bityo ko we agomba kujya gutoza abato b’iyi kipe.

Bakame yahise abitera utwatsi ababwira ko amazezerano afite ari ay’ikipe nkuru ko atajya mu bana.

Byarangiye impande zombi zemeje gutandukana aho Rayon Sports igomba kugira amafaranga imwishyura, amakuru avuga ko ari amezi atatu agomba kwishyurwa nk’uko bikubiye mu masezerano.

Bakame yatandukanye na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top