Siporo

Rayon Sports igiye kwerekeza i Gicumbi

Rayon Sports igiye kwerekeza i Gicumbi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2026, Rayon Sports irererekeza i Gicumbi gukorerayo umwiherero yitegura umwaka w’imikino wa 2026-27.

Biteganyijwe ko saa munani ari bwo abakinnyi ba Rayon Sports n’abatoza bari buhaguruke i Kigali berekeza mu Karere ka Gicumbi.

Bakazajya bakorera imyitozo kuri Stade ya Gicumbi, ikibuga gishya nyuma yo kuvugururwa.

Rayon Sports ikaba ari mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 25 Nyakanga 2026.

Rayon Sports kandi irimo no gutegura Rayon Day bazerekaniramo abakinnyi bazakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-27 aho izaba tariki ya 18 Nyakanga 2026.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yabwiye ISIMBI ko buri mukinnyi wa Rayon Sports wese uri mu Rwanda agomba kurara i Gicumbi ni mu gihe hari abanyamahanga bataragera mu Rwanda ariko bakazasangayo abandi.

Uyu mwiherero kandi uritabirwa n’abakinnyi batanu bakiri bato bazamuwe bavuye mu ikipe y’abato batarengeje imyaka 20.

Rayon Sports igiye kwerekeza i Gicumbi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top