Siporo

Isengesho rya rutahizamu wa APR FC mbere yo guhaguruka yerekeza i Kigali

Isengesho rya rutahizamu wa APR FC mbere yo guhaguruka yerekeza i Kigali

Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Côte d’Ivoire, William Togui Mel mbere yo guhaguruka agaruka mu kazi, yabanje kwiragiza Imana ayisaba kuzabana na we mu mwaka w’imikino wa 2025-26.

Uyu rutahizamu ugiye gukina umwaka we wa kabiri muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, umwaka we wa mbere ntabwo wabaye mubi cyane aho yatsinze ibitego 9, Ouattara bakinana yatsinze 18.

Uyu mukinnyi umaze iminsi mu biruhuko iwabo, akaba ubu ari mu nzira agaruka mu Rwanda gutangira akazi.

Mbere yo guhaguruka akaba yiragije Imana mu isengesho rigufi ariko na none ririmo icyifuzo cyumvikana.

Ati "Nyagasani, ndagushimira byose unkorera. Uyu mwaka w’imikino mushya nywugushyize mu biganza mu izina ry’umwana wawe Yezu Kristu. Amena."

Aje mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ishobora gutangira imyitozo ku wa Gatanu yitegura CECAFA Kagame Cup izaba muri uku kwezi.

Aje ahasanga Seidu Yussif Dauda we wahageze, Ronald Ssekiganda, Denis Omedi na Hakim Kiwanuka nabo bari mu nzira baza.

William Togui Mel yasabye Imana kuzabana na we mu mwaka w'imikino ugiye gutangira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top