Siporo

Kagarara yishimiye isezerano rikomeye yahawe na Ashton Hall bahuriye muri Ghana

Kagarara yishimiye isezerano rikomeye yahawe na Ashton Hall bahuriye muri Ghana

Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka, yasezeranyije Kagarara bahuriye muri Ghana kuzamusura mu Rwanda.

Ashton Hall Umunyamerika akaba yarakunze Kagarara, Umunyarwanda umwigana yiyemeza kuzahura na we ubwo azaba yaje muri Afurika.

Ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, ni bwo Ashton Hall yatangiye urugendo rwo kuzenguruka ibihugu bya Afurika ahura n’abafana be, aruhera muri Ghana akaba yarahamagaye Kagarara barahahurira.

Aba bombi bagiranye ibihe byiza, baratemberana ndetse banagirana ibiganiro bitandukanye.

Kagarara wiyise Ashton Small akaba yaratunguye Ashton Hall ubwo barushwanaga gutera pompage aho Ashton yageze kuri 70 agahagarara ariko Kagarara we arakomeza.

Ashton Hall akaba yarabajije Kagarara inzozi afite avuga ko ari ukwereka Afurika n’Isi yose muri rusange ko "Kugira ubumuga atari ukubura ubushobozi (Disability is not Inability)."

Nyuma yo kubwira Ashton ko yiga muri Kaminuza ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT), Ashton yamubwiye ko ubu na we yatangiye ishuri rye.

Ati "Ubu ntabwo ugikeneye ishuri cyane muvandimwe, watangiye ishuri ryawe, ishuri ryawe ni ukwigisha Isi ko kugira ubumuga atari ukubura ubushobozi (Disability is not Inability)."

Yabwiye Kagarara ko yabonye ibyo akora yumva aramukunze ari nayo mpamvu yiyemeje guhura na we, kandi ko niba atanabizi afite abantu benshi bamukunda bakurikira ibyo akora.

Ashton Hall akaba yongeye u Rwanda mu bihugu agomba kujyamo nyuma ya Nigeria, Côte d’Ivoire, Cameroun na Benin.

Ni ibintu byashimishije Kagarara cyane kuko u Rwanda ntabwo rwari mu bihugu azasura, yamubwiye ko nagera mu Rwanda azamwereka abantu be.

Kagarara yahuye na Ashton amusezeranya kuza mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top