Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bakerejwe no kubona itike y’indege
Abakinnyi babatu b’abanyamahanga bakinira Rayon Sports, bamenyesheje iyi kipe bo biteguye kuza mu gihe baba bonye itike y’indege ibazana.
Amakuru avuga ko banabwiye iyi kipe ko bari biteguye gutangirana n’abandi umwiherero urimo kubera i Gicumbi aho watangiye ku wa Mbere.
Abo bakinnyi bicaye bategereje itike y’indege ni Faustin Likau Kitoko, Tambwe Gloire Ngongo na Ndikumana Asman.
Rayon Sports ikaba yarabwiye aba bakinnyi ko barimo gushaka uko amatike yabo aboneka, n’aboneka bazahita bayaboherereza bakaza, ko icyo bagomba gukora ari ukuguma biteguye.
Nta gihindutse biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo aba bakinnyi bazaza gutangira akazi bitegura umwaka w’imikino wa 2025-26.
Rayon Sports irimo gukorera umwiherero i Gicumbi yitegura umwaka w’imikino wa 2025-26 uzabanzirizwa na Rayon Day izaba 18 Nyakanga, CECAFA Kagame Cup.
Bageze i Gicumbi ku wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2026 ni mu gihe batangiye imyitozo ejo hashize ku wa Kabiri.
)
Ibitekerezo