Siporo

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol y’akabakaba miliyari 1 Frw

Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano na Skol y’akabakaba miliyari 1 Frw

Rwanda Premier League n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol, basinyanye amasezerano y’imyaka itatu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwada akabakaba miliyari.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2026.

Aya masezerano y’ubufatanye akaba yemerera Skol kuba "Official Beer Partner," aho ikinyobwa cy’uru ruganda ari cyo kizaba gicuruzwa muri Stade mu mikino ya BK Pro League mu myaka itatu iri imbere.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf yavuze ko basinye aya masezerano ariko batangiye kuganira mu myaka ibiri ishize.

Ati "Uyu munsi dushyize unukono ku masezerano ariko twatangiye kuganira mu myaka ibiri ishize. Aya masezerano azafasha kuzamura ihangana."

Yakomeje avuga ko aya masezerano azafasha n’amakipe kuko ari yo azajya ashaka umuntu ucuruza muri Stade.

Ati "Amasezerano twasinyanye harimo inyungu ku ikipe, ikipe ni yo izishakira ucuruza muri Stade, kandi babimuzanire ku giciro cyo ku ruganda."

Yavuze ko yishimye cyane kuko abaterankunga bagenda baza ari benshi.

Ati "Ndishimye cyane ibyo twatangiye tuvuga mu myaka 3 ishize birimo kujya mu buryo, uyu munsi abafatanyabikorwa bamaze kuba benshi kandi n’abandi baraje.
Uyu munsi turasinye ariko hari n’abandi bari ku muryango binjira."

Umuyobozi wa Skol yavuze ko bishimiye gukorana na Rwanda Premier League kuko gukorana n’ikipe imwe (Rayon Sports basanzwe bakorana) bitandukanye no gukorana n’ikigo kinini ariko intego ni gukomeza kuteza imbere siporo.

Ati "Gukorana ikipe imwe bitandukanye no gukorana n’ikigo kigari nk’iki, ni ikindi cyerekezo gishya ariko icyo dushaka ni ugukomeza guteza imbere umupira w’amaguru."

Aya masezerano yasinywe ku mpande zombi, uretse gucuruza inzoga ku bibuga anayemerera kwamamaza ku bibuga.

Muri aya mafaranga Skol izajya itanga, hari igice kimwe cy’amafaranga agomba kujya ahabwa amakipe yatsinze umukino nk’agahimbazamusyi (Prime) aho buri kipe yatsinze umukino izajya ihabwa miliyoni 1 Frw, hazajya hahembwa umufana w’umukino andi asigaye bayagabanye amakipe.

Skol na Rwanda Premier basinyanye amasezerano y'ubufatanye
Ni amasezerano y'imyaka itatu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top