Umutoza w’umuzungu watoje APR FC ashobora kwemezwa nk’umutoza wa AS Kigali
Umudage, Andreas Spier wahoze atoza ikipe ya APR FC, ntagihindutse niwe ushobora gusimbura Eric Nshimiyimana muri AS Kigali nk’umutoza mukuru.
Andreas udafite ikipe atoza kuri ubu, amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI, avuga ko yiteguye kuza gusimbura Eric Nshimiyimana uri mazi abira aho mu mikino 7 ya shampiyona amaze gutsinda 1, anganya 4 atsindwa imikino 2.
Mu minsi ishize nibwo haje inkuru, nyuma y’uko perezida wa AS Kigali ndetse n’umunyamabanga w’iyi kipe batandukanye nayo, umutoza Eric Nshimiyimana nawe ashobora kwirukanwa bitewe n’umusaruro utari mwiza arimo gutanga.
ISIMBI yamenye amakuru y’uko ushinzwe gushakira akazi uyu mutoza yatangiye ibiganiro na AS Kigali ndetse bigeze kure isaha n’isaha yahita asinyira iyi kipe dore ko nta kandi kazi afite.
Amakuru avuga ko Eric Nshimiyimana ashobora kwirukanwa na AS Kigali nyuma y’umunsi wa 8 igihe cyose azaba yananiwe gutsinda umukino iyi kipe izasuramo Mukura VS ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Andreas aramutse agizwe umutoza wa AS Kigali si ubwa mbere yaba aje gutoza mu Rwanda kuko kuva 2009 yari umutoza w’ishuri ryigisha umupira rya APR FC, 2013 agirwa umutoza mukuru wa APR FC aho yaje kwegura ku mirimo ye muri Gashyantare 2014, ubwo yari APR FC kandi akaba yarigeze gukorana na Eric Nshimiyimana amwungirije.

Ibitekerezo
Nyabuso
Ku wa 6-11-2019NAWE NTACYO AZAGERAHO MU GIHE HARI COMITEE ZA BARINGA ZO KURYA CASH ABAKINNYI BASHONJE.MURAKZE