Siporo

Kwizera Olivier yemeza ko nta muhanzi urusha se wigeze ubaho

Kwizera Olivier yemeza ko nta muhanzi urusha se wigeze ubaho

Umunyezamu Kwizera Olivier, akaba umuhungu wa Soso Mado, yavuze ko muhanzi babayeho mu Rwanda nta wigeze arusha se.

Ibi uyu muhanzi yaraye abigarutseho mu ijoro ryakeye muri Camp Kigali aho yari umutumirwa muri Gen-Z Comedy.

Yavuze ko we n’umuziki utabatandukanya kuko ibintu byose akora aba arimo awumva, umuri iruhande.

Ni umwe mu bantu bafite agahigo ko kumenyekanisha indirimbo z’abahanzi mu gito nk’aho yafashije abanya-Nigeria, Paddy K na Timi kuba indirimbo zabo zizwi mu Rwanda.

Uyu munyezamu aho ari hose aba arimo yumva indirimbo kandi ubona ari ibintu akunze kuko bigoye kubona Kwizera Olivier atarimo yumva indirimbo.

Agaruka ku bahanzi akunda mu Rwanda, yavuze nta muhanzi akunda we akunda indirimbo gusa nta muhanzi wigeze ubaho urusha se.

Ati "Papa nta muhanzi wigeze ubaho umurusha. Ndakeka ko mwese muri hano iyo mushaka kumva indirimbo nziza, muhita mwumva ize."

Soso Mado ni umuhanzi wakanyujijeho muri Orchestra Impala yitabye Imana tariki ya16 Ukuboza 1993.

Kwizera Olivier yemeza ko nta muhanzi wigeze ubaho urusha se, Soso Mado
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top