Siporo

Neymar Jr yasutse amarira menshi

Neymar Jr yasutse amarira menshi

Nyuma yo kongera kwambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Brazil ayikinira batsinda Scotland mu Gikombecy’Isi, Neymar amarangamutima yamufashe maze asuka amarira menshi.

Neymar Jr yaherukaga mu ikipe y’igihugu ya Brazil mu Kwakira 2023 bakina na Uruguay mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Uyu mukinnyi nibwo yagize ikibazo cy’imvune yo mu itako ry’akaguru (calf injury), nyuma yagiye agiri n’izindi mvune zituma urugendo rwe muri ruhago ruzamo ibibazo.

Neymar utari unafite amahirwe yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 kirimo kubera muri Amerika, Canada na Mexico byasabye imbaraga nyinshi kugira ngo umutoza amuhamagare.

N’uwavuga ko hanabayeho igitutu cy’abafana ntabwo yaba yibeshye, gusa akinahamagarwa yongeye kuvunika ariko byoroshye, byatumye adakina imikino ibiri ya mbere y’Igikombe cy’Isi.

Mu mukino Brazil yaraye itsinzemo Scotland 3-0, Neymar yagize amahirwe yo gukina uyu mukino aho yinjiye mu kibuga asimbura Matheus Cunha ku munota wa 76.

Neymar yagaragaje amarangamutima nyuma yo gukina uyu mukino aho yanasutse amarira menshi.

Neymar Jr wakinaga umukino w’129 mu ikipe y’igihugu, yagize ati "Nta kindi natekerezaga nkiri kwinjira mu kibuga, nashakaga gusa kwishimira uwo mwanya. Inzozi zanjye kwari ugukina Igikombe cy’Isi no kongera gukinira ikipe y’igihugu, kugera hano ntabwo byari byoroshye."

Gutsinda Scotland byatumye Brazil isoza ku mwanya wa mbere mu itsinda inganya na Maroc amanota 7.

Yashimiye Imana yamushoboje kongera kwambara umwenda w'ikipe y’igihugu ya Brazil
Neymar Jr yasutse amarira kubera amarangamutima
Yari amarira y'ibyishimo
Yishimiye urukundo yeretswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top