Umuhanzi Nyarwanda, Kitoko Bibarwa agiye kwerekeza gutaramira muri Canada mu Mujyi wa Montreal.
Ni igitaramo kizaba tariki ya 25 Nyakanga 2026 aho kizabera mu Mujyi wa Montreal muri St Laurent.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kitoko yagize ati "Ntimuzabure."
Agiye kujya gutaramira muri Canada nyuma y’uko amaze iminsi ari mu bitaramo bya Summer Country Tour bya Bruce Melodie arimo guhuriramo n’abahanzi Bwiza na The Ben.
Nyuma yo gutaramira Musanze na Nyagatare, uyu munsi hatahiwe Nyamata ni mu gihe bazasoreza i Rubavu mu mpera z’icyumweru gitaha.
Kitoko yongeye kumvikana mu bikorwa bya muzika nyuma y’uko mu Gushyingo 2025 ari bwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 atuye mu Bwongereza.
Kitoko azataramira muri Canada mu kwezi gutaha

Ibitekerezo