Siporo

APR FC ikwiye gukomeza kwizirika kuri Uwineza Rene?

APR FC ikwiye gukomeza kwizirika kuri Uwineza Rene?

Kuri ubu APR FC iri mu rugamba rwo gusinyisha Uwineza Rene, ni mu gihe uyu mukinnyi we atarabyumva, iyi kipe ikabifata nko kugorana.

Uwineza Rene ukina ku mpande asatira, ni umukinnyi w’ikipe y’Intare FC yari yaratije muri Kiyovu Sports.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18, arifuzwa bikomeye na APR FC ariko amakuru avuga ko yabwiye iyi kipe ko atahita ayisinyira kuko afite amakipe menshi amwifuza hanze y’u Rwanda.

Gusa hari n’amakuru avuga ko yaba arimo kugira ngo arebe ko APR FC yazamura amafaranga imuha cyane ko we yifuza miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

APR FC ikwiye kumwizirikaho?

Ni umukinnyi mwiza nta muntu ushidikanya ku mpano ye, gusa na none ntabwo APR FC yakemeye guteshwa umutwe na we kuko yabona ibindi bisubizo.

Yamureka akagenda bakayiha amafaranga nk’uko byagenze kuri Niyo David wagiye gukina muri Ukraine.

Intare FC afitiye amasezerano y’imyaka ibiri, ni ikipe ya kabiri ya APR FC rero amafaranga ayo makipe yamugura niba ahari koko, APR FC ni nayo izagena igiciro cye.

Impamvu ya mbere yifuza Rene ni uko ari umukinnyi ukiri muto kandi amategeko ya Rwanda Premier League ateganya ko ikipe igomba kuba ifite abakinnyi batatu bari munsi y’imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino.

Nticyakabaye ikibazo kuko APR FC yamaze kuzamura abakinnyi bane bari munsi y’iyo myaka.

Ku mwanya bashakaho Rene hari Iraguha Hadji, umukinnyi utarahawe amahirwe yo gukina mu mwaka w’imikino ushize, cyakabaye igihe cyiza cyo kumuha umwanya na we akerekana icyo ashoboye.

Uwineza Rene arimo kugora APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top