Ibyishimo bya Victor Mbaoma wakiniye APR FC nyuma yo guhabwa imodoka nshya
Rutahizamu w’Umunya-Nigeria wahoze akinira APR FC, nyuma yo gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona ya Nigeria, yahawe imodoka na perezida w’ikipe ya Remo Stars yakiniraga.
Nyuma yo gutandukana na APR FC, yahise asubira muri Nigeria aho uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 yakiniye Remo Stars.
Yaje kuba uwatsinze ibitego byinshi aho yatsinze 14 anganya na Jonathan Mairiga wa Wikki Tourists na Godwin Obaje wa Enugu Rangers.
Nyuma yo kubigeraho, perezida wa Remo Stars, Kunle Soname yahaye Victor Mbaoma imodoka nk’uko yari yabibasezeranyije.
Mbaoma yagize ati "Nanditse ngira ngo mbabwire uburyo nishimiye impano natungujwe y’imodoka nshya."
Akaba yashimiye abakinnyi bagenzi be, abatoza bamufashije kuko iyo batahaba atari kubigeraho.
Imodoka yahawe ikaba ari GAC Trumpchi GS3 cyangwa uyite GS3 Emzoom SUV yo mu mwaka hagati ya 2018 na 2023.
Gusa nubwo yabaye uwatsinze ibitego byinshi, ashobora kutazakomezanya n’iyi kipe kuko byarangiye imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ibitekerezo