Siporo

Police HC yasubiriye APR HC mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura

Police HC yasubiriye APR HC mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura

APR HC yatsinzwe na Police HC umukino wa kabiri mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka, amahirwe ku gikombe atangira kuyoyoka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026 nibwo hakinwe umukino wa kabiri mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Handball aho muri Petit Stade, Police HC yari yakiriye APR HC.

Umukino wa mbere wabereye Kimisigara, Police HC yari yatsinze APR HC 29-28.

Police HC ibifashijwemo n’umunyezamu Peter, yasoje igice cya mbere iyoboye n’ibitego 14-9.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Police HC yagize ikibazo ihabwa ikarita itukura yahawe Hagenimana Fidele uzwi nka Machine.

Gusa ntabwo byabakomye mu nkokora kuko binyuze mu bakinnyi nka Kubwimana Emmy, Mbesutunguwe Samuel, Yves Kayijamahe na Radzi Stower bishe APR HC bazamura ikinyuranyo cyane kigera ku bitego bitandatu.

Na APR HC yaje kubona ikarita itukura yahawe Nshimiyimana Alex waneretswe ikarita y’ubururu bivuze ko hazakorwa raporo akaba yanahabwa ibihano byisumbuyeho.

APR HC ntabwo yacitse intege kuko yagerageje kugabanya ikinyuranyo ndetse inabigeraho kuko yaje gusigazamo bitatu.

Ku burangare bw’abakinnyi ba APR HC, iminota ibiri ya nyuma Police HC yasubijemo ibi bitego maze umukino urangira ari 34-38.

Ejo ku wa Gatandatu ni bwo hazakinwa umukino wa gatatu, Police HC nitsinda ihite itwara igikombe kuko aya makipe agomba gutanguranwa imikino itatu muri itanu.

Wari umukino utoroshye ku mpande zombi
Abafana bo bari benshi ku mpande zombi
Police HC yishimiye iyi ntsinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top