Siporo

Ni inde uzaba kapiteni wa APR FC?

Ni inde uzaba kapiteni wa APR FC?

Nyuma y’uko APR FC itandukanye n’abakinnyi biganjemo abakapiteni, haribazwa uzasimbura Niyomugabo Claude kuri izi nshingano.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu biragaragara ko mu mwaka w’imikino wa 2026-27 izaba ari nshya by’umwihariko mu bakinnyi b’abanyarwanda kuko benshi banabanzaga mu kibuga bamaze gutandukana nayo.

Umwaka ushize w’imikino wa 2025-26, kapiteni yari Niyomugabo Claude yungirijwe na Ruboneka Bosco aba bombi bamaze gutandukana n’iyi kipe.

Kapiteni wa gatatu yari Niyibizi Ramadhan (aracyahari ariko umwanya wo gukina wabaye muke), ndetse na Nshimiyimana Yunusu wari kapiteni wa kane ariko na we ntarongera amasezerano ariko baracyari mu biganiro.

Muri APR FC hari igitekerezo ko kapiteni agomba kuba umukinnyi w’umunyarwanda wenda umunyamahanga akaba yakungiriza.

Ni ihurizo rikomeye kuko no mu bakinnyi bane imaze gusinyisha barimo batatu b’abanyamahanga bose bari abakapiteni mu makipe yombi.

Amakuru avuga ko mu gihe APR FC yakumvikana na Yunusu akongera amasezerano yahita anasabwa kuba Kapiteni w’iyi kipe.

Biragoye ko APR FC yazagira kapiteni umukinnyi utabanza mu kibuga. Mu bakinnyi bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga ni Yunusu niyongera amasezerano, Byiringiro Gilbert ariko we akaba adatekerezwa mu baba kapiteni.

Hari Ishimwe Christian yari kapiteni wungirije muri Police FC, ariko bikaba bigoye ko yahita agirwa kapiteni ari bwo akigaruka muri APR FC.

Ikindi abantu barimo kwibaza ni uburyo aba bakinnyi bashobora kuzambara iki gitambaro mu gihe haje abandi bakinnyi b’abanyamahanga kandi bari abakapiteni mu makipe yabo.

Ni nayo mpamvu hari amakuru avuga ko APR FC irimo gutekereza uburyo yabihindura maze kapiteni akaba umunyamabanga cyane cyane mu bazinjira uyu mwaka.

APR FC yasinyishije umunyezamu Ernani Siluane wakiniraga Black Bulls y’iwabo muri Mozambique akaba yari kapiteni wayo.

Yasinyishije kandi umunya-Mali wari kapiteni wa Stade Malien, Mamadou Traore.

APR FC kandi yanasinyishije kapiteni wa TP Mazembe akaba akomoka muri Burkina Faso, Madou Zon. Muri abo bakinnyi ni ho hashobora kuzavamo kapiteni wa APR FC umwaka utaha.

Haribazwa uzaba kapiteni wa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top