Siporo

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabiye imbabazi umutoza wa Rayon Sports

Ubuyobozi bwa APR FC bwasabiye imbabazi umutoza wa Rayon Sports

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona 2022-23, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabiye imbabazi umutoza Haringingo Francis ngo atirukanwa nk’abamubanjirije.

Rayon Sports ejo hashize yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, ikipe y’ingabo z’igihugu yaje kwitwara neza itsinda uyu mukino 1-0 cya Bizimana Yannick.

Ni umukino uba uri ku gitutu kinshi cyane, ku buryo umutoza ajya kuwukina abizi neza ko nawutsindwa ikipe ye ishobora kumwirukana.

Nyuma y’uyu mukino, Lt Gen Mubarakh Muganga, umuyobozi wa APR FC yasabye Rayon Sports kwihanganira umutoza ntazire ko APR FC yabashije kuzuza inshingano za yo nk’uko abamubanjirije babizize.

Ati "Impamvu si iyindi ni uko muri Match habamo ibisubizo bitatu muzi (gutsinda, kunganya no gutsindwa) bityo tujye tubyakira nk’abayobozi kandi b’abasiporutifu."

Ibi yabishingiraga ku kuba tariki ya 21 Ukuboza 2019 ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports 2-0, byaviriyemo umutoza Javier Martnez Espinoza kwirukanwa.

Igitego kimwe rukumbi cya Ishimwe Anicet yatsinze Rayon Sports tariki ya 16 Kamena 2022, byatumye itandukana na Guy Bukasa.

Imbarutso yo gutandukana kwa Masudi Djuma na Rayon Sports byabaye umukino wabaye tariki ya 23 Ugushyingo 2022 bakawutsindwa 2-1, bishimangirwa n’uwo Kiyovu Sports yahise ibatsindamo 2-0.

Kutongerwa amasezerano k’umutoza Jorge Paixão bivugwa ko ari uko yasezerewe na APR FC muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2022.

Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye Rayon Sports kwihanganira Haringingo Francis
Lionel Messi yafashije Argentine kwegukana igikombe cy'Isi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nzayisenga Dezire
    Ku wa 19-12-2022

    Nubundi Reyo Sport Twarayirongoye Peeee!!!

  • D°amour
    Ku wa 18-12-2022

    Ariko nubwomuyobora ikipe zimuzinokuyobora nonese wababajwe nogutsinda rayon sport kandi wakayishimyehejuru.

IZASOMWE CYANE

To Top