Rayon Sports yaguye miswi na Kiyovu Sports isoreza ku mwanya wa kabiri
Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino usoza Shampiyona biyifasha gusozere ku mwanya wa kabiri, ikazanahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Wari umukino usoza BK Pro-League ya 2025-26, ukaba wari ukomeye ku mpande zombi kuko wagombaga gutanga ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Rayon Sports yari iya kabiri n’amanota 55, Kiyovu yari iya gatatu n’amanota 52, gutsinda bari guhita banganya amanota ariko Kiyovu Sports igahita ifata umwanya wa kabiri (mu makipe yo mu Rwanda kuko Al HilalSC yo muri Sudani yabaye iya mbere, APRFC iba iya kabiri na Al MerrikhSC yo muri Sudani iba iya gatatu).
Ni umukino watangiranye n’igikorwa cyo guha icyubahiro umusifuzi Nizeyimana Is’aq wari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino ndetse akaba ari wo mukino wa nyuma asifuye kuko yasezeye, abakinnyi ba Kiyovu Sports na Rayon Sports bakoze imirongo ibiri anyuramo bamukomera amashyi.
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi cyane aho mu minota ine gusa ya mbere Rayon Sports yari imaze kugerageza amahirwe abiri ya Ndikumana Asman harimo umutwe n’ishoti yasigaye arebana n’umunyezamu Desire ariko awukuramo.
Kiyovu Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 8 ya Moise Sandja Bulaya wateye ishoti ariko rikagarurwa n’igiti cy’izamu.
Ku munota wa 11, Ishimwe Rene yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina atera ishoti Kwizera akoraho umupira ugenda ugana mu izamu ariko Nshimiyimana Emmanuel awukuramo.
Ku munota wa 31, Kiyovu Sports yakoze impinduka aho Uwimana Yakubu yasimbuye Bukuru Christophe wagize imvune.
Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Tony Kitoga ku mupira yari ahawe na Mugisha Didier.
Ku munota wa 45, Rayon Sports yongeye guhusha ku mupira watewe na Ndikumana Asman ariko ugakubita igiti cy’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.
Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka aho Uwimana Yakubu yavuyemo kubera imvune hajyamamo Nsanzimfura Keddy.
Mu munota 25 y’igice cya kabiri umukino wakinirwaga mu kibuga hagati nta mahirwe afatika yari yakabanonetse.
Ku munota wa 60 Kiyovu Sports yongeye gukora impinduka, Gihozo David yavuyemo hajyamo Rukundo Abdulrahman.
Umunyezamu Desire yongeye kurokora Kiyovu Sports ku munota wa 63 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Mugisha Didier.
Kiyovu Sports iba yishyuye iki gitego ku munota wa 71 ubwo Ganijuru Elie yatangaga umupira nabi ugafatwa Moise Sandja Bulaya akaroba umunyeza ariko Emery Bayisenge ariruka, araryama ahita awukuramo.
Rayon Sports yahise ikora impinduka ebyiri, Tony Kitoga na Mugisha Didier bavamo hajyamo Likau Faustin Kitoko na Aziz Bassane.
Kiyovu Sports yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 84 na Nsanzimfura Keddy kuri kufura yateye umupira ukunyura Kwizera Olivier mu maguru.
Ku munota wa 86, Sandja Bulaya yongeye guhusha andi mahirwe asigaranye n’izamu gusa.
Ndikumana Asman ku munota wa 88 yongeye gusigarana n’umunyezamu wa Kiyovu Sports ariko amuteye awukuramo. Umukino warangiye ari 1-1.
Ibi bivuze ko BK Pro-League ya 2025-26, Al Hilal SC yatwaye Shampiyona, APR FC iba iya kabiri, Al Merrikh SC iya gatatu na Rayon Sports ya kane, Kiyovu Sports isoreza ku mwanya wa 5.

Ibitekerezo