Abatoza b’abanyarwanda biganjemo abahoze baconga ruhago bayobowe na Haruna Niyonzima, Itangishaka Blaise ubu barabarizwa muri Espagne aho bagiye gukomereza amasomo y’ubutoza.
Kuva muri Gashyantare 2026 bari mu masomo yo kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’ubutoza.
Ni amahugurwa yateguwe na Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze muri Visit Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid yamamaza Visit Rwanda.
Icyiciro cya nyuma kikaba kigomba kubera muri Espagne bakaba barageze muri iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize.
Muri Espagne bakaba bagomba kumarayo iminsi itanu biga ndetse bakazakora n’isuzuma bumenyi ngo barebe ko ibyo bigishijwe babifashe.
Bagiye baherekejwe na Komiseri ushinzwe umupira w’abagore, Nikita Gicanda, ejo hashize ku wa Mbere bakaba barahuye na perezida wa FERWAFA na we uri i Burayi mu ruzinduko rw’akazi aho arimo gushakisha abakinnyi bazakinira Amavubi.
Abagiye ni; Haruna Niyonzima, Itangishaka Blaise, Sifa Gloria Nibagwire, Innocent Murwanashyaka, Iragena Oscarie, Joseph Junior Rutagengwa, Nadia Bugenimana, Nicolas Hakizimana, Darius Hirwa, Damascène Nsengiyumva, Emmanuel Coman Mugisha, Schadrack Nsengayire na Shema Bravo.

Ibitekerezo