Siporo

Imyaka 5 irashize babana! Meddy yatomoye umugore we

Imyaka 5 irashize babana! Meddy yatomoye umugore we

Umuhanzi w’indirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard [Meddy], ari mu byishimo we n’umugore we Mimi Mehfira nyuma yo kwizihiza imyaka itanu ishize basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026, aba bombi bibukije abakunzi babo urugendo rw’urukundo bamaze kugendana, banyujije ubutumwa bwuje amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa Meddy yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye umugore we amubwira amagambo agaragaza urukundo rukomeye amukunda.

Yagize ati “Imyaka itanu imeze nk’amasegonda atanu ndi kumwe nawe. Ndagukunda iteka ryose Mimi.”

Ni amagambo yakiriwe neza n’abakunzi babo benshi, babifuriza gukomeza kubaka urugo rukomeye kandi rwuje urukundo.

Tariki ya 22 Gicurasi 2021 ni bwo Meddy na Mimi bakoze ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi wa Dallas, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu birori byitabiriwe n’inshuti n’imiryango yabo ya hafi.

Nyuma y’iyo myaka itanu, urugo rwabo rwakomeje kwaguka kuko kugeza ubu bamaze kwibaruka abana babiri, umukobwa n’umuhungu, ibintu byatumye urukundo rwabo rurushaho gukomera.

Uretse kubaka umuryango, uru rugo rwanagaragaje intambwe ikomeye mu rugendo rw’ukwemera.

Mu mwaka wa 2024, nyuma y’imyaka itatu babana, Mimi yafashe icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi, akurikira inzira y’umugabo we wari waramaze kwakira agakiza no gukorera Imana.

Meddy amaze imyaka mike agaragaza ko yahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe, yegukira Imana ndetse anabigarukaho kenshi mu butumwa ashyira hanze, ibi byanajyanye no gutera umugongo gukora umuziki usanzwe akajya mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Mimi na Meddy bamaze imyaka 5 bakoze ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top