Ni inde utsinda? Rayon Sports yashyizeho ibihumbi 500 Frw, Kiyovu Sports 350 Frw
Uyu munsi umwaka w’imikino kuri Rayon Sports na Kiyovu Sports urashyirwaho akadomo zirwanira itike yo kuzasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Ni umukino amakipe yombi agiye gukina arwanira umwanya wa kabiri aho ubu Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 55 mu gihe Kiyovu Sports ari ya gatatu n’amanota 52.
Rayon Sports irasabwa kunganya gusa mu gihe Kiyovu Sports isabwa gutsinda igahita itwara umwanya wa kabiri ikazanasohoka muri Confederation Cup.
Ni umukino ukomeye ku mpande zombi aho Rayon Sports mu gihe yatsinda cyangwa ikanganya, kuko yaba yabonye itike yo gukina imikino Nyafurika, yashyiriweho agahimbazamusyi k’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mukinnyi.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports yo, yasabye abakinnyi gutsinda, nayo yashyiriyeho abakinnyi bayo ibihumbi 350 Frw kuri buri mukinnyi.
Aya makipe akaba asazwe afitanye amateka akomeye aho muri 2017 Rayon Sports yigeze kumanura Kiyovu Sports mu cyiciro cya kabiri.
Uyu mukino ukaba uteganyijwe uyu munsi kuri Kigali Pelé Stadium saa Moya z’ijoro.

Ibitekerezo