Siporo

Gutungurana mu Mavubi yasize Leroy-Jacques na Joy-Lance Mickles, ahamagara rutahizamu wakiniye Man United

Gutungurana mu Mavubi yasize Leroy-Jacques na Joy-Lance Mickles, ahamagara rutahizamu wakiniye Man United

Nyuma y’igihe imwifuza, rutahizamu wa FC Groningen mu Buholandi, Noam Fritz Emeran yamahagawe mu mavubi.

Uyu munsi ni bwo umutoza w’ikipe y’igihugu, Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 24 azifashisha mu mikino ya gicuti ya Tanzania na Comores mu kwezi gutaha muri Maroc.

Ni mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Mu bakinnyi bahamagawe habayemo gutungurana aho rutahizamu wari umaze igihe yifuzwa n’u Rwanda cyane, Noam Emeran akaba umuhungu wa Emeran Fritz Nkusi wakiniye Amavubi, yahamagawe.

Uyu rutahizamu usanzwe ukinira FC Groningen mu Buholandi akaba yaranakiniye Manchester United mu Bwongereza.

Ntabwo abakinnyi nka Manzi Thierry, Leroy-Jacques Mickles n’umuvandimwe we Joy-Lance Mickles bahamagawe kubera imvune. Ntwari Fiacre na we ntiyahamagawe kubera ko kuva yabagwa nibwo arimo kugaruka nta mikino myinshi afite.

Urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe:

Abanyezamu: Niyongira Patience (Police FC), Hakizimana Adolphe (APR FC) na Kwizera Olivier (Rayon Sports).

Ba myugariro: Mutsinzi Ange (Zira Fk), Niyigena Clément (APR FC) Kavita Phanuel Mabaya (Birmingham Legion), Nshimiyimana Yunus (APR FC), Byiringiro Jean Gilbert (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (Ael Limasol) na Niyomugabo Claude (APR FC).

Abakina hagati: Emeran Noam Fritz (Groningen Fc), Kwizera Jojea (Rhode Island), Kury Johan Marvin (AC Bellizona), Mugisha Bonheur (Al Masry), Bizimana Djihad (CS Constantine), Gueulette Samuel Marie (Raal La Louviere), Ruboneka Jean Bosco (APR FC) na Muhire Kevin (Jamus SC).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (Al Wafaq), Uwineza Rene (Kiyovu Sports), Biramahire Abeddy (Assabah), Mickels Joy Slayd (Karvan FK), Uwiyaremye Fidali (Kiyovu Sports) na Mbonyumwami Taiba (Marine FC).

Noam Emeran yahamagawe bwa mbere mu Mavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top