FERWAFA yemeye ubusabe bwa Unity FC yanze gukina icyiciro cya mbere
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryamaze kwakira ubusabe bwa Unity FC bwo kutazitabira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2026/27 kubera ikibazo cy’amikoro n’intego z’iyi kipe zijyanye no guteza imbere impano z’abakiri bato.
Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, yavuze ko yakiriye ibaruwa ya Unity FC yo ku wa 27 Gicurasi imenyesha ko itazitabira BK Pro League kubera ubushobozi budahagije.
FERWAFA yavuze ko hashingiwe ku ngingo ya 10.4 y’amategeko agenga amarushanwa, iyo ikipe yanze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere isimburwa n’ikipe yabaye iya gatatu mu irushanwa ry’icyiciro yari irimo.
Ibyo byatumye hanzurwa ko Etoile de l’Est FC ari yo izakina BK Pro League ya 2026/27 nk’ikipe isimbura Unity FC.
Uyu muyobozi yavuze ko nta mukinnyi bazabuza kujya mu ikipe ashaka, kuko intego yabo ari ugufasha impano gukura no kubona amahirwe.
Iki cyemezo kije mu gihe BK Pro League ya 2026/27 iteganyijwe gutangira tariki ya 4 Nzeri 2026 nk’uko Rwanda Premier League yabitangaje ku wa 15 Gicurasi.
Muri 2017 Isonga FC nabwo yanze kuzamuka, umwanya wayo uhabwa Kiyovu Sports, naho mu 2018 Intare FC nayo yanga kuzamuka bituma hategurwa imikino ya kamarampaka yasize Gicumbi FC ikomeza kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Ibitekerezo