Siporo

Iyo yabuze ubuzima burahagarara! Mamadou Sy muri APR FC arakunzwe cyane

Iyo yabuze ubuzima burahagarara! Mamadou Sy muri APR FC arakunzwe cyane

Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Mauritania, Mamadou Sy ni we mukinnyi ubura muri bagenzi be impinduka zigahita zigaragara bitewe n’uburyo iyo ahari abatesha umutwe, abasetsa, abaririmbira akanababyinira, muri make ni umukinnyi ukunzwe na bagenzi be.

Ntabwo wasobanura uko byagenze ariko uyu rutahizamu uri ku mpera z’amasezerano ye muri Gitinyiro byatangiye ari umukinnyi ukunzwe n’abafana, n’uyu munsi ni we mukinnyi bakunda cyane.

Si ibyo gusa ISIMBI yaje gusanga no mu bakinnyi akunzwe, ni umukinnyi uhora wisekera bigoye kubona yarakaye ku buryo utakumva hari umukinnyi mugenzi we bashwanye.

Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na kapiteni w’iyi kipe, Niyimugabo Claude yavuze ko umukinnyi ubura bigahita bimenyekana ko adahari nta muntu uvuze ari Mamadou Sy.

Ati "Umukinnyi ubura nta n’umuntu urabivuga bigahita bimenyekana, ni Mamadou Sy nta wundi."

Muri iki kiganiro cyagarukaga ku bintu biimwe na bimwe bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe abantu bataziho, yavuze ko Rondald Ssekiganda na Iraguha Hadji ari bo bakinnyi babasetsa cyane.

Umukinnyi wubahiriza igihe "ni benshi ariko unsabye gutoranya umwe, ni njyewe."

Umukinnyi uzi kubyina kurusha abandi "Niyigena Clement, Ruhamyankiko Ivan na Mamadou Sy."

Umukinnyi ukunda gukererwa imyitozo "Mamadou na Dauda. Mamadou hari n’igihe aza turi ku ruziga turimo gusenga, abo bantu babiri barakerererwa."

Niyomugabo Claude yavuze ko Mamadou Sy ari mukinnyi uzi kuririmba kubarusha we Ivan Ruhamyankiko. Ni umukinnyi wisanga muri nguni zose akaba anakunzwe na bagenzi be.

Mamadou Sy ni we mukinnyi ubura bigahita bimenyekana
Niyomugabo Claude ni we mukinnyi wubahiriza igihe
Ronald Ssekiganda ngo ni umwe mu bantu bazi gusetsa
Ruhamyankiko ngo azi kubyina no kuririmba
Iraguha Hadji ari mu bantu basetsa cyane bagenzi be
Niyigena Clement ni umwe mu bakinnyi bazi kubyina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top