Sherrie Silver yasubije abamunenze nyuma yo kwishimira intsinzi y’u Bwongereza kuri DRC
Umubyinnyi n’umuhanga mu gutunganya imbyino, Sherrie Silver yasubije abamunenze ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza iherutse gusezerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino warangiye u Bwongereza butsinze iyi kipe y’i Kinshasa ibitego 2-1, buhita bubona itike yo gukomeza muri kimwe cya munani cy’irangiza, mu gihe inzozi za Congo zo gukomeza muri iri rushanwa zari zirangiriye aho.
Nyuma y’uyu mukino, bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga banenze bikomeye imyitwarire ya Sherrie Silver, bavuga ko nk’Umunyafurikakazi atari akwiye kwishimira intsinzi y’igihugu cyo ku mugabane w’u Burayi cyasezereye ikipe ihagarariye Afurika.
Mu gusubiza abo bamunenga, Sherrie Silver yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram bugira buti: "Abavuga ko gushyigikira u Bwongereza atari ugushyigikira Abanyafurika, nimurebe abagize iyi kipe."
Aya magambo yayaherekesheje ifoto igaragaza bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’u Bwongereza, agaragaza ko benshi muri bo bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika.
Uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye, aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatunguye benshi ifungura amazamu hakiri kare ku gitego cya Brian Cipenga yatsinze ku munota wa karindwi.
U Bwongereza bwakomeje gusatira ariko bukomeza gukomwa mu nkokora n’umunyezamu Lionel Mpasi, wakuyemo imipira myinshi yari yabazwe nk’ibitego.
Mu minota 15 ya nyuma, kapiteni Harry Kane yahinduye isura y’umukino, abanza gutsinda igitego cyo kwishyura ku mupira wari uhinduwe na Anthony Gordon, mbere yo kongeramo ikindi cyiza ku munota wa 86, ahesha u Bwongereza intsinzi y’ibitego 2-1 ndetse anabugeza muri kimwe cya munani cy’irangiza, aho buzahura na Mexique.

Ibitekerezo