Police FC yamaze gusinyisha abakinnyi batanu barimo abanyamahanga bane mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026-27.
Iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu, ikaba yamaze kugera ku isoko nayo ni nyuma yo gutandukana n’abakinnyi benshi ndetse n’umutoza.
Yahereye k’umuyobozi ushizwe tekinike (technical director) aho bamugize Rutsindura Antoine.
Mu bakinnyi yatangaje yasinyishije umunyarwanda urimo ni myugariro wavuye muri Rayon Sports, Rushema Chris wasinye imyaka ibiri.
Police FC kandi ikaba yasinyishije myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso, Iddrisu Shaibu ukomoka muri Ghana akaba yakiniraga Sofapaka FC yo muri Kenya. Yasinye imyaka ibiri.
Muri iyi kipe kandi ya Sofapaka, Police FC yakuyeyo undi mukinnyi ukomoka muri Kenya ukina mu kibuga hagati asatira, Japheth Mzungu wasinye imyaka 3.
Yanatangaje isinya rya rutahizamu usatira anyuze ku mpande, Keffa Tangara wasinye imyaka ibiri avuye muri Djoliba AC y’iwabo muri Mali.
Yasinyishije imyaka ibiri kandi rutahizamu ukomoka muri Mali, Moussa Limane wakiniraga Asante Kotoko yo muri Ghana.
Muri aba bakinnyi hashobora kwiyongeraho Victor Mbaoma ndetse n’umutoza ushobora kuba Umunya-Maroc, Jamil Benouahi.

Ibitekerezo