Siporo

Bwa mbere umunyamakuru w’umunyarwanda yanditse amateka abaza ikibazo Cristiano Ronaldo

Bwa mbere umunyamakuru w’umunyarwanda yanditse amateka abaza ikibazo Cristiano Ronaldo

Umunyamakuru w’umunyarwanda, Athan Tashobya yanditse amateka yo kuba ari we munyarwanda wa mbere ubajije rurangiranwa, Cristiano Ronaldo.

Uyu munyamakuru uri mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kirimo kubera Amerika, Mexico na Canada yaraye abikoze mu mukino wa 1/16 Portugal yaraye isezereyemo Croatia iyitsinze 2-1.

Ubwo Cristiano yari avuye mu rwambariro yasanze abanyamakuru bari biganjemo abo muri Portugal agiye kubavugisha, ndetse banavugana mu Kinya-Portugal.

Athan Tashobya yari muri abo banyamakuru na we yahise aboneraho na we amubaza mu cyongereza, aho yamubajije icyo bivuze kongera guhura na Modric bahanganye, bakinanye muri Real Madrid.

Cristiano yahise amusubiza ati "Twavuganye, ni umunyabigwi w’umupira w’amaguru, twakinanye igihe kinini muri Real Madrid, ndamwifuriza amahirwe masa no gukomeza gukina."

Uyu mukino wabereye muri Toronto ku kibuga cya Toronto Stadium, akaba Athan Tashobya yakabije inzozi ze kuko ni ibyifuzo bya buri munyamakuru wese kuba yahura akanabaza umukinnyi uri ku rwego nk’urwa Cristiano Ronaldo.

Athan Tashobya yakabije inzozi ze
Athan Tashobya ni umwe mu banyamakuru b'abanyarwanda bari mu gikombe cy'Isi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top