Siporo

Imibare ya rutahizamu wifujwe na Rayon akaba ari mu muryango winjira muri Police FC

Imibare ya rutahizamu wifujwe na Rayon akaba   ari mu muryango winjira muri Police FC

Amakuru avuga ko Police FC yamaze kurangizanya na rutahizamu Keffa Tangara ukomoka muri Mali.

Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira by’umwihariko ku ruhande rw’iburyo, yakiniraga ikipe ya Djoliba AC, amakuru avuga ko ubu ari mu Rwanda yaje kurangizanya n’iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu.

Uyu mukinnyi wanatekerejweho na Rayon Sports, yafashije Djoliba AC kwegukana igikombe cya Shampiyona ya Mali umwaka w’imikino wa 2025-26.

Keffa Tangara mu marushanwa yose ikipe ye yakinnye imikino 37, umukino umwe gusa ni wo atabonetse ku rupapuro rw’umukino.

Yabanjemo imikino 18, abanza ku ntebe imikino 18 ni mu gihe yabashije gutsinda ibitego birindwi.

Keffa Tangara aravugwa muri Police FC mu gihe na Victor Mbaoma na we ari mu biganiro bya nyuma n’iyi kipe.

Keffa Tangara yaje kurangizanya na Police FC
Imibare ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top