Inkuru ye ikwiye gusangizwa Isi - Ashton Hall watunguwe na Kagarara
Umunyamerika wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera siporo zidasanzwe akora, Ashton Hall, yavuze ko agiye gufasha Kagarara kugera ku ntego ze kuko inkuru ye ikwiye gusangizwa Isi.
Ashton Hall ari muri Ghana aho yahuriye n’inshuti ye Enock Kwizera uzwi nka Kagarara bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga uyu munyarwanda amwigana anamutumira kuza mu Rwanda.
Ashton Hall yamusabye ko bahurira muri Ghana aho yatangiriye urugendo rwo gusura bimwe mu bihugu bya Afurika, bagihura gahunda zarahindutse.
Bahise bemeranya ko bagiye kuzengukana ibihugu byose azajyamo ndetse anongera u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu azasura akaba ari ho azasoreza urugendo rwe.
Uyu Munyamerika, ejo hashize abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko agiye gufasha Kagarara akuzuza abantu miliyoni bamukurikira kuri Instagram kuko inkuru ye ikwiye gusangizwa Isi.
Ati "Kugira ubumuga ntibivuze kudashobora. Ni yo ntero ye. Umuryango we urimo kwaguka, abantu ibihumbi 200 mu cyumweru kimwe. Dukomeje urugendo rwo kuzuza miliyoni. Inkuru ye irakomeye cyane kandi ikwiye gusangizwa Isi yose."
Intego nyamukuru ya Kagarara ni ukwereka Isi ko kuba umuntu afite ubumuga bidasobanuye ko adashaboye.

Ibitekerezo