APR FC yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2026-27 by’umwihariko CECAFA Kagame Cup izakira muri uku kwezi.
Ni imyitozo yatangiranye n’abakinnyi iyi kipe isanganywe ariko na none biganjemo ab’imbere mu gihugu.
Iyi myitozo yatangiye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2026 i Shyorongi, yanagaragayemo abakinnyi bashya iheruka gusinyisha nka Ishimwe Christian na Rubuguza Jean Pierre.
Yakozwe kandi n’abakinnyi b’abanyamahanga basanzwe muri iyi kipe nka William Togui Mel, Denis Omedi na Hakim Kiwanuka.
Ntabwo yagarayemo abakinnyi nka Cheikh Djibril Ouattara, Seidu Yussif Dauda, Memel Dao ariko nabo bakaba bagomba kwiyunga ku bandi vuba bishoboka.
Ntabwo kandi abakinnyi b’abanyamahanga iheruka gusinyisha nabo batangiranye n’abandi, gusa amakuru avuga ko icyumweru gitaha kizagera ikipe ifite abakinnyi bayo bose.
Guhera tariki ya 24 Nyakanga 2026 mu Rwanda hazaba habera irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizitabirwa n’amakipe 15 akomeye yo muri aka karere.

Ibitekerezo