Nyuma y’amezi 8 afite ikibazo cy’imvune y’ivi ry’ibumoso, abakinnyi bakinana na rutahizamu Kevin Monnet Paquet wemeye gukinira Amavubi, bishimiye kongera kubona uyu musore yarakize neza.
Tariki ya 12 Ukwakira 2020 ni bwo Kevin Monnet-Paquet nyuma y’iminsi mike akirutse imvune yongeye kugira ikibazo cy’imvune mu ivi ry’ibumoso.
Icyo gihe abaganga bari batanze amezi 6 uyu musore adakora ku mupira. Muri Gashyantare 2020 ni bwo yatangiye imyitozo yoroheje ariko bigaragarako agifite ikibazo.
Mu cyumweru gishize ubwo Saint Etienne yatangiraga imyitozo, abakinnyi bakinana bishimiye kongera kubona uyu musore yakize neza nta kibazo na kimwe afite nk’uko ikinyamakuru Le Progres kibitangaza.
Bamwe mu bakinnyi bashimishijwe nigaruka ry’uyu musore harimo Wahbi Khazri, rutahizamu w’umunya-Tunisia bakinana, akaba yaratunguwe no kumubona yarakize neza nyuma y’igihe adakina kubera imvune.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 18 Kamena 2020 ni bwo Saint Etienne yasubukuye imyitozo, ariko ikaba yarabanjirijwe no gupimwa icyorezo cya cya COVID-19, bakaba barapimiwe kuri Saint-Etienne North Hospital.
Iyi kipe mu rwego rwo kwirinda ko bakwegerana bakoze amatsinda menshi maze Kevin Monnet-Paquet ajya gupimwa ari kumwe n’umunyezamu Jessy Moulin, ubwo bari bavuyeyo ni bwo bahuye na Wahbi Khazri azanye na Mathieu Debuchy bakaba barishimiye kumubona yarakize.
Kuri uwo munsi uyu rutahizamu akaba yaranahise atangira imyitozo n’abandi aho kugeza ubu nta kibazo na kimwe afite.
Mu mpera za 2018, ni bwo uyu musore yemeye gukinira Amavubi, ariko ntibyaje gukunda kuko yahise agira ikibazo cy’imvune muri Gashyantare 2019 yatumye amara amezi 8 hanze y’ikibuga, agikira akaba yaragize indi yamaze andi mezi 6 ubu akaba ari bwo arimo gukira.

Ibitekerezo