Siporo

Sadate ceceka! wakinisha bagenzi ba we mubana muri Rayon Sports, ndi umunyamibigabane wowe uri perezida uzirukanwa ejo – KNC

Sadate ceceka! wakinisha bagenzi ba we mubana muri Rayon Sports, ndi umunyamibigabane wowe uri perezida uzirukanwa ejo – KNC

Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya Rayon Sports ndetse na Gasogi United, nyuma y’uko ikipe ya Gasoi United igereranyijwe n’iduka ry’umunyu cyangwa igare, perezida wa Gasogi United United yasabye perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate guceceka cyane ko ari umuntu uzirukanwa vuba mu ikipe ya Rayon Sports.

Aya magambo yatangiye ku munsi wo ku wa Kabiri w’iki cyumweru aho umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yavugaga ko Gasogi United nta bushobozi ifte bwo gutwara umukinnyi Rayon Sports, byari bikomotse kuri Bola Lobota wasinyiye Gasoggi United bivugwa ko na Rayon Sports imwifuza. Aha umuvugizi w’iyi kipe yagereranyije na Gasogi n’igare mu gihe Rayon Sports ari ikamyo.

Perezida wa Gasogi United mu kubasubiza yavuze ko ikamyo yagonze moteri ikanatoboka amapine irutwa n’igare rizima rienda.

Abinyujije kuri twitter, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yongeye gusa n’ucokoza iyi kipe avuga ko aho gutunga iduka ririmo umunyu gusa yakwandikwa mu banyenganda ni yo uruganda rwaba rutagikora.

Yagize ati“hari igihe igare rifata ku ikamyo ikarifasha kuzamuka umusozi byagera mu mpinga igare rikishuka ko bahagereye rimwe. Burya aho gutunga Boutique irimo umunyu na kwandikwa mu banyenganda niyo rwaba rutagikora. Icyo nzi nuko hari Umuzamu mwiza ukwiye Equipe nziza.”

Ibi kandi bikaba byasaga no kwishongora kuri iyi kipe yavuaga ko umunyezamu Kwizera Olivier yabasinyiye nta handi yajya, ni mu gihe Rayon Sports na yo yamaze kumusinyisha.

Aya magambo akaba yababaje bikomeye perezida wa Gasogi United, maze bituma yihanangiriza Sadate amusaba guceceka kuko we ari umunyamigabane muri Gasogi United mu gihe undi ari perezida uzirukanwa mu ikipe.

“Reka nsabe bwana Sadate, wakinisha bagenzi ba we mubana muri Rayon Sports. Ndagusabye ceceka kuko njyewe ndi umunyamigabane muri Gasogi United wowe uri perezida uzirukanwa ejo. Ceceka ntuzakinishe Gasogi United iyo tugiye kuvuga brand tuvuga brand ifite ejo hazaza, Sadate mubo wakinishije unkuremo.” KNC aganira na Radio10

Iri hangana rya Gasogi United na Rayon Sports rikaba ryaratangiye benshi bazi ko ari bimwe byo kuryoshya ruhago, ariko bikaba bigaragara ko bigiye gusa n’ibifata indi ntera nyuma y’amagambo impande zombi zikomeje guterana.

KNC yihananngirije Sadate
Sadate yasabwe guceceka bitewe n'amagambo yavuze kuri Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Elyse
    Ku wa 2-07-2020

    Ahaaa! Nibahangana rero! Rayon ikomeze itsinde

  • Kagoyire
    Ku wa 2-07-2020

    KNC na Radio/TV 10 bye arata, najyaga mbyemera, nkabiha agaciro. Gusa, nyuma y’amagambo amaze iminsi avuga kuri Sadate na Rayon byatumye munyuzamo ijisho. Hari n’aho ngera nkagira iseseme iyi nkomeje gukurikira ama interventions ku yandi ma radios avuga sport.

    Inama namugira ni ukugabanya amagambo, ubundi akubaha son homologue nkuko bari igihe abimwita. Sinon, gutuka mugenzi wawe ngo ajye yikinisha, ngo kibwete, ibyo simbibonamo indangagaciro nyarwanda.

    Erega jya uvuga uziga kuko n’iyo television/radio wiratana ko ufitemo imigabane, ejo bishobora guhomba kandi ingero ni nyinshi.

    VUGUZIGA ni umwana w’umunyarwanda.

    Ntuzibeshye ngo witwaze ibibazo internes bya Rayon Sport, maze wumve ko ugomba kwandagaza homologue wawe.

    Aba Rayons, nous sommes UN

  • Emmy
    Ku wa 2-07-2020

    Ubuse KNC yababara?ubuse ninde umurusha amagambo?ubuse ko yavugaga ngo sadate yegure ayobora gasogi?cg ayobora rayon?najye amenyako amagambo avuga ababaza abandi

  • Clarisse
    Ku wa 2-07-2020

    Kuba ari president ntugomba kumucekesha. Utaraba umunyamigabane ko nta equipe yakugiriye icyizere ngo ikugire president. Niyo Bamwirukana azakomeza Kuba umu rayon.

  • Alexandra
    Ku wa 2-07-2020

    KNC uwarashe nukwiga kirasa ntibangana iyo kipe wirirwa urata ifite mutungo ki ubaha rayon dore amagambo yo kwiyemera yakurenze

IZASOMWE CYANE

To Top