Siporo

Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United ibura amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona

Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United ibura amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona

Rayon Sports yasoje igice kibanza cya shampiyona ya 2022-23 iri ku mwanya wa 5, ni nyuma yo gutsindwa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 15.

Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino ibizi ko kuwutsinda ihita isoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Iminota 15 ya mbere nta mahirwe afatika yabonetse uretse amwe ku ruhande rwa Gasogi United ariko Maxwell ntiyayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 18, umukino wahagaze iminota 8 nyuma y’uko umunyezamu Hakizimana Adolphe yagonganye na rutahizamu wa Gasogi United, Maxwell, uyu munyezamu yahise atwarwa kwa muganga muri Ambulance yahise asimburwa na Hategekimana Bonheur.

Rayon Sports yaje gukora impinduka zitateguwe ku munota wa 34 ubwo havagamo Onana kubera imvune hinjiramo Paul Were.

Uyu mukinnyi yafashije Rayon Sports kuko nyuma y’umunota umwe, yinjiranye ubwugarizi bwa Gasogi United ariko ateye mu izamu, Gael awohereza muri koruneri.

Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, Rudasingwa Prince yahawe umupira ashyizeho umutwe umupira uruhukira mu ntoki za Cuzuzo Gael.

Ku munota wa 4 w’inyongera, Bugingo Hakim yahaye umupira mwiza Theodore Malipango yatsindiye Gasogi United igitego cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ndekwe Felix aha umwanya Moussa Camara.

Ibi byafashije cyane Rayon Sports yashyize igitutu kuri Gasogi United mu minota 15 ya mbere y’igice cya kabiri ariko Prince na Moussa Camara ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Gasogi United na yo yanyuzagamo igasatira ari na ko abakinnyi barimo Hakim bagerageje amahirwe ariko imipira ntiyajya mu izamu, umukino warangiye ari 1-0.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yatsinze Marines FC 1-0.

Nyuma y’umunsi wa 15, AS Kigali ni yo iyoboye urutonde n’amanota 30 inganya na Kiyovu Sports, APR FC ni iya 3 n’amanota 28 inganya na Gasogi United ya 4 ndetse na Rayon Sports ya 5.

Uko umunsi wa 15 wagenze

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022

Sunrise FC 2-1 AS Kigali
Musanze FC 1-2 Police FC
Espoir FC 0-1 Gorilla FC
Rwamagana City 2-1 Mukura VS
Rutsiro FC 2-1 Bugesera FC

Ku wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2022

Etincelles 1-1 APR FC

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022

Marines FC 0-1 Kiyovu Sports
Rayon Sports 0-1 Gasogi United

Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top