Siporo

Amarangamutima ya Kwizera Olivier nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports

Amarangamutima ya Kwizera Olivier nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports

Kwizera Olivier yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko byari iby’agaciro kwambara ubururu n’umweru abakinira, kandi ko bakoze kuza kubashyigikira aho bari babakeneye.

Ni nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2025-26 banganya na Kiyovu Sports 1-1 bikabahesha itike yo kuzakina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Kwizera Olivier yaje muri Rayon Sports muri Mutarama 2026 afasha iyi kipe kwitwara neza nubwo batatwaye igikombe ariko umwaka wabo ntiwabaye impfabusa.

Yavuze ko kwambara jersey ya Rayon Sports bisobanuye byinshi cyane kandi ko abafaba bakoze akazi kabo.

Ati "Kwambara iri bara ry’ubururu n’umweru bisobanuye byinshi. Mwarakoze cyane kudushyigikira no kuba mwari muhari igihe twari tubakeneye."

Yakomeje avuga ko ibintu bitagenze nk’uko babishakaga ariko abizeza ko iminsi myiza iri imbere.

Ati "Ndabizi ko ibintu bitagenze nk’uko twabishakaga ariko turashimira Imana urukundo mwatweretse. Gikundiro iminsi myiza igiye kuza."

Kwizera Olivier wasoje amasezerano ye muri Rayon Sports, nubwo ataremera kongera ariko amahirwe menshi ni uko azakomezanya na Rayon Sports umwaka utaha w’imikino.

Kwizera Olivier yashimiye abafana urukundo baberetse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top