Siporo

Kwizera Olivier ni umunyezamu ukomeye ariko tugomba kugura undi - Haringingo Francis

Kwizera Olivier ni umunyezamu ukomeye ariko tugomba kugura undi - Haringingo Francis

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko umunyezamu Kwizera Olivier ari umunyezamu ukomeye ariko na none ukeneye ihangana, bityo bagomba kumuzaniraho undi.

Yabigarutseho nyuma y’umukino usoza Shampiyona yaraye inganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 ikabona itike yo kuzakina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri.

Haringingo abajijwe niba amakosa uyu munyezamu we akora nta bwoba amuteye cyangwa batazamurekura, yavuze ko ari umunyezamu ukomeye buri kipe yakwifuza kubakiraho umushinga wayo.

Ati "Olivier, nk’umukinnyi w’umunyarwanda nta kipe n’imwe itakwifuza kumwubakiraho umushinga. Hari amakosa aba mu mupira w’amaguru udashobora gushingiraho mu mukino ahubwo ureba muri rusange."

Yakomeje avuga ko Kwizera Olivier ari umunyezamu ukomeye mu Rwanda, rero amakosa yaba yarakoze si we wenyine kuko iyo batsinzwe batsindwa nk’ikipe.

Ati "Intego z’uyu mwaka kwari ugusohoka, rero twabigezeho, nkeka ko ikosa yakoze si we wenyine iyo dutsinzwe dutsindwa nk’ikipe, kugira ngo umupira umugereho hari aho wanyuze. Olivier ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu, ni umunyezamu ukomeye cyane mu gihugu w’umunyarwanda kandi uri muri Rayon Sports."

Yavuze ko bagomba kuzana undi munyezamu umuha ihangana kuko bigaragara ko harimo ikinyuranyo hagati ye n’abahari.

Ati "Hazaza undi munyezamu, tuzakora ibishoboka byose tubashe kuzamura urwego rw’abanyezamu, hari intera nini y’abanyezamu dufite, umwaka utaha tuzongeramo umunyezamu."

Kwizera Olivier akaba asoje amasezerano y’amezi atandatu yari yarasinye muri Rayon Sports, ubu iyi kipe irimo gushaka uko yamwongerera ariko akaba we atarabiha umugisha.

Kwizera Olivier agomba kuzanirwaho undi munyezamu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top