Kapiteni wa Rayon Sports, Youssou Diagne yavuze ko imyaka ibiri amaze muri iyi kipe yari myiza habayemo ibyiza n’ibibi ariko bawusoje neza babona itike yo kuzakina CAF Confederation Cup.
Youssou Diagne ukomoka muri Sénégal akaba asoje amasezerano y’imyaka ibiri amaze muri Rayon Sports aho yayigezemo muri 2024, yabwiye ISIMBI ko igihe amaze muri Gikundiro habayemo ibyiza n’ibibi.
Ati "Habayemo ibyiza n’ibibi ariko ndashima Imana. Umwaka wa mbere twakinnye imikino Nyafurika, umwaka wa kabiri twabonye itike yo kuyikina, byari byiza Imana ishimwe. Ubu ni ugutuza umuntu akareba ibiri imbere."
Abajijwe niba azakomezanya na Rayon Sports yavuze ko ataramenya ahazaza.
Ati "Ntabwo wamenya ahaza, ntabwo wahamenya, icy’ingenzi ni uko twabonye itike yo gukina Imikino ya CAF Confederation Cup. "
Abajijwe niba hari amahirwe ko yazaguma muri Rayon Sports, yagize ati "Yego [arimo aseka], gusa tuzabireba, reka dutegereze."
Yavuze ko kimwe mu bintu atazibagirwa mu gihe yaba atandukanye na Rayon Sports, ari abafana.
Ati "Ntabwo bishoboka. Sinakwibagirwa abafana, urukundo rwabo, ni ukuri baradukunda. Na perezida wa Rayon Sports."
Yashimiye abakunzi ba Rayon Sports ubwitange bagize muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26, nubwo bitari byoroshye ariko babikoze.

Ibitekerezo