Urugendo rwa AS Muhanga na Rutsiro FC muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda rubaye rusubitswe uyu munsi, ni nyuma y’uko zimanutse mu cyiciro cya kabiri kwitekerezaho.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026 ni bwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ’BK Pro-League 2025-26’ yashyizweho akadomo by’umwihariko mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ni umunsi wagiye gukinwa AS Muhanga, Rutsiro FC, AS Kigali ari zo ziri habi cyane zirwana no kutamanuka.
Byaje kurangira AS Muhanga itsinzwe na Marines FC ibitego 3-2 mu gihe Rutsiro FC yatsinzwe na Bugesera FC 2-0, AS Kigali yaje gustsinda Musanze FC 2-1.
Ibi byari bivuze ko AS Muhanga ya 17 n’amanota 31 na Rutsiro FC ya 18 n’amanota 29 ari zo zamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Zikaba zabisikanye na Sunrise FC na Etoile del’Est z’Iburasirazuba zazamutse mu cyiciro cya mbere.

Ibitekerezo