Siporo

PSG yegukanye Champions League itsinze Arsenal (AMAFOTO)

PSG yegukanye Champions League itsinze Arsenal (AMAFOTO)

Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yongeye kwegukana igikombe cya UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Arsenal kuri penaliti 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino wa nyuma waberaga kuri Puskás Arena i Budapest muri Hungary.

Arsenal yatangiye umukino neza cyane ndetse ifungura amazamu hakiri kare ku munota wa 6. Kai Havertz yahawe umupira nyuma y’ikosa ryabaye hagati mu kibuga, acika ba myugariro ba PSG maze atsinda igitego cyiza cyahise giha Arsenal icyizere cyo kwegukana igikombe cya mbere cya Champions League mu mateka yayo.

Nyuma y’icyo gitego, PSG yatangiye kugenzura umupira cyane ariko igorwa no kubona uburyo bwo guca mu bwugarizi bwa Arsenal bwari buyobowe neza na Gabriel Magalhães na William Saliba.

Ku munota wa 31, Gabriel yongeye kugaragaza ubuhanga bwe akuraho umupira wari uteje akaga imbere y’izamu.

Mu gice cya kabiri, PSG yakomeje gusatira ishaka kwishyura. Ku munota wa 62, Khvicha Kvaratskhelia yinjiye mu rubuga rw’amahina maze akorerwaho ikosa na Mosquera, umusifuzi ahita atanga penaliti nyuma yo kugenzura amashusho ya VAR.

Ku munota wa 64, Ousmane Dembélé yayiteye neza atsinda igitego cyo kwishyura, umukino uba 1-1.

Nyuma y’icyo gitego, amakipe yombi yabonye uburyo bukomeye. Ku munota wa 77, Kvaratskhelia yateye ishoti rikomeye rikubita igiti cy’izamu, mu gihe ku munota wa 86 umunyezamu David Raya yakuyemo umupira wari utewe na Barcola wari kuvamo igitego.

Mu minota y’inyongera, amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko biranga. Iminota 90 y’umukino yarangiye ari 1-1 bitabaza iminota 30 y’inyongera. Nayo byanze umukino warangiye amakipe anganya 1-1, hafatwa umwanzuro wo kujya muri penaliti.

Muri penaliti, Gonçalo Ramos, Désiré Doué, Achraf Hakimi na Lucas Beraldo ba PSG bazinjije mu gihe Viktor Gyökeres, Declan Rice na Gabriel Martinelli ba Arsenal bazinjije.

Icyakora Arsenal yatakaje amahirwe abiri akomeye. Eberechi Eze yateye penaliti hanze, mu gihe na penaliti ya nyuma ya Gabriel Magalhães nayo yagiye hanze y’izamu ni mu gihe na Nuno Mendes wa PSG yayihushije.

Ibyo byahise biha PSG intsinzi ya penaliti 4-3, yegukana igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Agahinda kuri Arsenal
Ibyishimo kuri PSG yegukanye igikombe cya UEFA Champions League
PSG iteruye igikombe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top