Rayon Sports yatangije uburyo bwo gushyiraho itike y’umwaka ku bakunzi ba yo aho harimo n’igura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama 2022 cyagarukaga kuri gahunda ya yo y’umwaka w’imikino wa 2022-23.
Imwe muri gahunda ifite ni utangiza uburyo abakunzi b’iyi kipe bashobora kugura itike y’umwaka ibemerera kureba imikino yose Rayon Sports yakiriye, ni itike iri mu byiciro 3.
Itike ya mbere ari na yo ihenze, ni itike igura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Uwaguze iyi tike azajya yicara muri VVIP.
Azajya aba yemerewe;
- Azaba afite uburenganzira bwo kwinjira mu kanama ngishwanama ka Komite ya Rayon Sports.
- Azaba umwe mu bashobora gutumirwa mu Nteko rusange ya Rayon Sports
- Azahabwa igabanyirizwa ku bikorwa by’abafatanyabikorwa bose ba Rayon Sports.
- Itike izamuhesha uburenganzira bwo kwinjira ku mikino yose ya Rayon Sports yakiriye cyangwa yateguye.
- Azhabwa icyicaro gihoraho mu gice cya VVIP.
- Azinjirira mu muryango wa VVIP.
- Yemerewe Parking mu gihe Rayon Sports yakiriye imikino.
- Azaba yemerewe kwiyakira mu gihe cy’ikiruhuko ku mukino.
- Azahabwa umwambaro wa Rayon Sports
- Azinjira nta kiguzi ku myitozo ya Rayon Sports.
- Azaba yemerewe guhabwa ubutumire bwa VVIP mu bikorwa bya Rayon Sports.
- Azaba afite uburenganzira bwo kubona amafoto n’amashusho ya Rayon Sports.
Itike ya 2 izaba igura ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda. Uwuyifite azajya yicara muri VIP.
Azajya kandi;
- Azahabwa igabanyirizwa ku bikorwa by’abafatanyabikorwa b’yi kipe.
- Azaba yemerewe kwiyakira ku mikino Rayon Sports yakiriye.
- Azahabwa umwambaro wa Rayon Sports.
- Azahabwa ubutumire bwa VIP mu bikorwa byose byateguwe na Rayon Sorts.
- Afite uburenganzira ku mashusho ya Rayon Sports.
Icyiciro cya nyuma ni itike izajya iba igura ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, uyifite azajya aba yemerewe kureba imikino yose ya Rayon Sports yakiriye yicaye ahatwikiriye, Azahabwa umwambaro, anahabwe amakuru mu buryo buhoraho haba kuri telefoni n’ahandi hose. Abicara ahasigaye hose nta tike y’umwaka bashyiriweho.
Ubu buryo bwo kugura itike y’umwaka mu Rwanda bukaba butari bumenyerewe mu Rwanda, akaba ari umwihariko Rayon Sports igiye kuzana ndetse bishoboka ko n’andi makipe ashobora kuzayireberaho.

Ibitekerezo