Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko atari ku gitutu cyo kuzuza umubare w’ibitego runaka, ngo ibyo Imana izamuha azabyishimira.
Mu gihe habura umukino umwe wa Shampiyona ngo umwaka wa 2025-26 urangire, Cheikh Djibril Ouattara urimo ukina umwaka we wa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 17.
Ouattara uyoboye ubusatirizi bwa APR FC, amahirwe menshi ni uko ari we ushobora kurangiza umwaka w’imikino ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi.
Mu kiganiro kigufi yahaye ISIMBI, Ouattara yavuze ko nta gitutu ariho cyo kuba yatsinda umubare w’ibitego runaka.
Ati "Nta mubare runaka. Ibyo imana izampa ni ibyo."
APR FC izasoreza kuri Gicumbi FC tariki ya 31 Gicurasi 2026 ari nabwo izashyikirizwa igikombe yatwaye, birashoboka ko nabwo Ouattara yazongera umubare w’ibitego. Umwaka w’imikino ushize yari yatsinze ibitego 13.

Ibitekerezo