Siporo

Rayon Sports ivuga iki ku kuba yakwicarana na Bakame bakaganira ku mwanzuro w’urukiko?

Rayon Sports ivuga iki ku kuba yakwicarana na Bakame bakaganira ku mwanzuro w’urukiko?

Nyuma y’uko urukiko rwemeje ko iyi kipe yastsinzwe mu kirego barezwemo na Bakame kumwirukana binyuranyije n’amategeko ikaba igomba kwishyura arenga gato miliyoni 7, Bakame avuga ko atagereje ukwezi yahawe akareba niba Rayon Sports yamwegera bagakemura ikibazo mu mahoro, Rayon Sports yo yemeza ko itarabona uwo mwanzuro w’urukiko.

Muri Kamena 2018 ikipe yahisemo guhagarika uwari umunyezamu wayo akaba na kapiteni, Ndayishimiye Eric Bakame imuziza amajwi yagiye hanze, akaba yarashinjwa kugamabanira ikipe.

Bakame akaba yarahise ajya kurega iyi kipe maze urukiko rw’umurimo rwemeza ko agomba kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 7 n’ibihumbi 120. Rayon Sports yahise ijuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge maze mu cyumweru gishize rwemeza ko ikirego cya Bakame gifite ishingiro bityo ko Rayon Sports igomba kwisyura uyu mwana.

Bakame yaregeye 450 Frw ku kwezi yishyuzaga Rayon Sports 2,250,000 Frw y’amezi atanu, asaba ibihumbi 450 Frw yo kuba atarabonye icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, asaba kandi imishahara y’amezi umunani yari isigaye ku masezerano ye ingana na 3,600,000 Frw, ibihumbi 800 Frw y’umwunganizi mu mategeko n’andi ibihumbi 20 Frw yatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko, yose hamwe akaba 7 120 000 Frw.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Bakame yavuze ko we yishimiye icyemezo cy’urukiko ariko akaba agitegereje ukwezi yahawe n’urukiko kugira ngo amenye icyo gukora.

Yagize ati“njye nishimiye imyanzuro y’urukiko, ariko ntibirarangira kuko hari ukwezi batanze nkitegereje yaba kubonana na Rayon Sports cyangwa se kugira indi myanzuro urukiko rwaba rwafata, kugeza aka kanya ndacyategereje, ikizavamo nzakira icyo ngicyo. Nta muyobozi cyangwa undi muntu wese wo muri Rayon Sports ndavugana nawe, numva ko Rayon Sports ni ikipe nubaha, ni ikipe nabayemo nyibera n’umuyobozi numva ko ku giti cyanjye ntakugorana kwaba hagati yanjye n’ikipe ya Rayon Sports.”

Ku ruahnde rw’ubuyobozi bwa Rayon Sports, umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko nta kintu babitangazaho kuko iyo myanzuro y’urukiko batarayibona nabo babyumva mu itangazamakuru.

Bakame avuga ko yiteguye kuganira na Rayon Sports
Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports avuga ko batarabona umwanzuro w'urukiko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bizimungu Celeste
    Ku wa 4-11-2019

    birakwiye kNC ko ahagarika umuzamu niba yabigizemo uruhare ark amenyeko ibgibibaho nohanze Gunsirwa it normal thing

IZASOMWE CYANE

To Top