Siporo

Nshimyimana Amran yakomoje ku rwibutso afite kuri APR FC

Nshimyimana Amran yakomoje ku rwibutso afite kuri APR FC

Mu myaka itatu yakiniye APR FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports, umukinnyi wo mu kibuga ahagati, Nshimiyimana Amran avuga ko nka hantu yabaye igihe kinini hari byanze bikunze hari urwibutso ahafite azahora yibuka.

Umwaka ushize wa 2019 ni bwo Nshimiyimana Amran yatandukanye na APR FC yirukanywe, aho iyi kipe yabarekuye ari abakinnyi 16.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Nsnimiyimana Amran avuga ko n’ubwo yavuze muri iyi kipe mu buryo yakwita atari bwiza ariko na none ngo ni ikipe azahora yibukaho byinshi birimo no kuba ubuzima afite uyu munsi ari ho yabukuye.

Yagize ati“ntabwo byabura, nk’ahantu uba warabaye igihe kinini byanze bikunze ntabwo byabura rwose, biba bihari byinshi, nk’ubu kimwe muri byo ntabwo nakwibagirwa ko ubuzima mfite uyu munsi ariho nabukuye urumva ko ari ikintu gikomeye, byinshi mu byo ntunze ni APR FC.”

“Uburyo nari mbanye n’ubuyobozi, bakakugira inama, ni ahantu umuntu yakuye ibintu mu by’ukuri atazabagirwa sinzi ko umuntu yabirondora byose.”

Nshimiyimana Amran yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, kuva 2010 kugeza 2012 yakiniraga AS Kigali, 2012 kugeza 2016 yari muri Police FC aho batandukana na yo yerekeza muri APR FC yakiniye imyaka 3 maze muri 2019 ahita ajya muri Rayon Sports akinira kugeza uyu munsi.

Nshimiyimana Amran ubu akinira Rayon Sports n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda
Nshimiyimana Amran yakiniye APR FC imyaka 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • nzayisenga capo
    Ku wa 20-06-2020

    rutanga yavuye muri porisi fc. bite byamuhajiri. yanike muri APR FC bite ? ndabakunda cyane cyane.

IZASOMWE CYANE

To Top