Siporo

Minisiteri ya Siporo yatandukanyijwe n’iy’Umuco, ihabwa Minisitiri mushya

Minisiteri ya Siporo yatandukanyijwe n’iy’Umuco, ihabwa Minisitiri mushya

Aurore Mimosa Munyangaju wari umuyobozi wa SONARWA Life ni we wagizwe minisitiri wa Minisiteri ya Siporo yamaze gutandukanywa n’iy’Umuco yo yahawe Rosemary Mbabazi.

Tariki ya 20 Nzeri 2019 nibwo Nyirasafari Esperance wari minisitiri wa MINISPOC, yahindiriwe imirimo agirwa umusenateri.

Kuva icyo gihe hibazwaga uzamusimbura kuri iyo mirimo, uyu mugoraba mu itangazo ry’inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ryasohotse Minisiteri ya Siporo iri ukwayo, mu gihe iy’umuco yabaye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 4 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobobozi bashya.

Mu bayobozi bashya yashyizeho harimo, minisitiri wa Minisiteri ya Siporo ari we Aurore Mimosa Munyangaju wari umuyobozi mukuru (CEO) muri SONARWA.

Minisitiri wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yagizwe Rosemary Mbabazi.

Yemeje kandi, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo aho yagizwe Didier Shema Maboko usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball

Abandi bayobozi bashyizweho:

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ni Dr Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w’ibidukikije.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ni Gen Patrick Nyamvumba.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ni Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Ignacienne Nyirarukundo.

Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ni Assoumpta Ingabire, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo ni Didier Shema Maboko, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ni Samuel Dusengimana

Abandi bayobozi bashyizweho ni Umuyobozi Mukuru w’inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza ni Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye ni Tito Rutaremara naho umwe mu bagize urwego rw’igihugu ngishwanama, Marc Kabandana.

Minisitiri wa Siporo
Shema Maboko yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Rosemary Mbabazi yagizwe minisitiri w'urubyiruko n'umuco
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top