Siporo

Mico Justin yakomoje ku biganiro yagiranye na APR FC

Mico Justin yakomoje ku biganiro yagiranye na APR FC

Umukinnyi ukina asatari mu ikipe ya Police FC, Mico Justin avuga ko yagiranye ibiganiro na APR FC ariko bitagize icyo bitanga kuko Police FC ari yo bahise bumvikana.

Uyu mukinnyi n’ubundi wari usanzwe ukinira Police FC bakaza gutandukana muri 2018 akerekeza muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka, nyuma y’umwaka umwe yahise agaruka mu Rwanda.

Avuga ko iyi kipe yagize ikibazo cy’amikoro isaba abanyamahanga bayikiniraga ko basesa amasezerano ari nabwo we na Moussa Omar bahitaga baza bakajya mu ikipe ya Police FC.

Akomeza aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Mico yavuze ko Police FC itigeze imugora kuko yamuhaga buri kimwe cyose yayisabye.

Yagize ati“Police FC niyo twavuganye mbere y’andi makipe yose, andi aza nyuma, igihe nabasabaga cy’amasezerano barakemeye turumvikana , navuga ko ari yo kipe nabashije kumvikana nayo mu bijyanye n’amasezerano, nasinye imyaka 2.”

Yakomeje avuga ko ibiganiro bye na APR FC bitagenze neza kuko hari ibyo batumvikanye.

Yagize ati“APR FC twaravuganye ariko ntitwumvikanye, ntabwo twigeze tugera ku ngingo y’imyaka bagombaga kumpa kuko hari ibindi biganiro byabanje mbere y’iyi ngingo ntibyagenda neza mpita nsinyira Police FC.”

Mico Justin avuga ko ataje kwicara mu Rwanda ahubwo agiye gukora cyane kugira ngo arebe ko yasubira hanze, amasezerano ye muri Police FC amwemerera kugenda mu gihe cyose abonye indi kipe yo hanze y’u Rwanda imwifuza.

Ibiagniro na APR FC ngo ntibyagenze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top