Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kwemeza bimwe bizagenderwaho mu myaka ibiri iri imbere aho nko kwiyandisha gukina icyiciro cya mbere mu Rwanda mu bagabo ugomba kwishyura miliyoni 2 Frw.
Ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2024.
Bimwe mu byemerejwemo ni uko hagiye kubaho impinduka mu birango bya FERWAFA aho harimo kuvugurura ikirango (Logo) ya FERWAFA, ibirango by’amarushanwa, gukora ibikombe by’amarushanwa ategurwa na FERWAFA no gushushanya (Design) imyambaro y’amakipe y’igihugu mu byiciro byose.
FERWAFA kandi yemeje ko kugira ngo wiyandikishe gukina BK Pro League umwaka w’imikino wa 2026-27 na 2027-2028 ugomba kwishyura miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu, Women’s Super League n’Igikombe cy’Amahoro mu Bagabo, ni ukwishyura ibihumbi 500 Frw.
Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore n’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore, ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw yo kwiyandikisha. Amarushanwa yo mu turere y’abagore, ni ukwishyura ibihumbi 100 Frw.
Umwanzuro ukomeye wafashwe ni uwo gupima abakinnyi mu buryo butunguranye ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe yongerera imbaraga (anti-doping), ni mu rwego rwo kuzamura ireme ry’amarushanwa n’imibereho myiza y’abakinnyi.

Ibitekerezo