Umutoza wa APR FC yakuyeho urujijo avuga ko rutahizamu Byiringiro Lague atigeze ahanwa ahubwo yari afite ibibazo by’umuryango basanga icyamufasha ari ukujya gukorera imyitozo mu Intare FC.
Mu minsi ishize ni bwo APR FC yohereje abakinnyi ba yo 5 gukorera imyitozo mu ikipe ya kabiri y’iyi kipe ari yo Intare FC.
Abo bakinnyi ni Nsanzimfura Keddy we ukirimo gukorerayo imyitozo, Byiringiro Lague, Ishimwe Anicet, Nsengiyumva Ir’shad na Nizeyimana Djuma.
Byavuzwe ko aba bakinnyi bose ari ukubera ikibazo cy’imyitwarire mibi ariko umutoza wa APR FC, Adil Erradi yavuze ko Lague we atari yahanwe.
Yavuze ko uyu rutahizamu we yari yoherejwe mu Intare FC gukorerayo imyitozo kubera ko atari mu bihe bye kubera ibihe bikomeye yarimo n’umuryango we.
Ati “Ntabwo ari uguhagarikwa, Lague ntabwo yari mu bihe byiza, avuye mu bihe bitoroshye vuba, yagize ibibazo by’umuryango, ntiyari mu bihe byiza ku buryo tujyana i Monastir kandi byari igihombo kuri twe. Kugira ngo ikipe ikore neza mu mubare ukwiye mu myitozo, nk’umukinnyi mwiza twahisemo kubohereza mu Intare ...ariko Lague ni umukinnyi mwiza, afite impano. Ubu ari ku 100%, ari mu kibuga, ari kugaruka gake gake kandi ni umukinnyi tuzagenderaho ahazaza.”
Byiringiro Lague akaba yagarutse mu kibuga neza aho ku munsi w’ejo yinjiye mu kibuga asimbura maze agafasha ikipe ye gutsinda Marines FC aho yatsinze igitego 1 muri 2 bayitsinze.
Uyu mutoza kandi akaba yishimiye igaruka rya Ishimwe Anicet wari mu bihano aho yavuze ko yazamuye urwego ndetse akaba ari afasha ikipe.

Ibitekerezo
NIYISHOBORABYOSE
Ku wa 15-10-2022Urwanda niruhe aba ligend umwanya badusangize ubunararibonye bwabo mumupira wamaguru mu RWANDA
Jacque
Ku wa 14-10-2022Birakomeye2