Siporo

Kutumvikana byatumye umukino wa Police FC na Etoile del’Est usubikwa

Kutumvikana byatumye umukino wa Police FC na Etoile del’Est usubikwa

Ubwumvikane buke hagati ya Police FC na Etoile del’Est byatumye uyu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’igikombe cy’Amahioro 2022 usubikwa maze wimurirwa ku munsi w’ejo ku wa Kane.

Ubusanzwe kuri gahunda ya FERWAFA, uyu mukino yari yawuteguye ko ugomba gukinwa saa 12h30’ z’uyu munsi ku wa Gatatu ukabanziriza uwa APR FC na Marines FC.

Police FC yaje gusaba ko uyu mukino wakwimurirwa saa 18h00’ uyu munsi n’ubundi tariki ya 4 Gicurasi 2022.

Ibi ntabwo byakiriwe neza n’ikipe ya Etoile del’Est yavugaga ko itakina saa 18h ngo nibarangiza batahe i Ngoma, bo bavugaga ko umukino ugomba kuguma ku isaha wateguriweho.

Uku kutumvikana ku isaha cyane ko na Police FC yamenyesheje FERWAFA ko itakina saa 12h30’, byatumye uyu mukino wimurirwa ku munsi w’ejo ku wa Kane tarki 5 Gicurasi 2022 saa 15h.

Umunyamabanga wa Police FC, CIP Obedi Bikorimana akaba yemereye ISIMBI ko koko uyu mukino wimuwe uzakinwa ku munsi w’ejo saa 15h00’.

Umukino ubanza wabereye mu karere ka Ngoma, warangiye ikipe ya Police FC itsinze Etoile del’Est ibitego 2-1, ikipe izakomeza hagati y’aya makipe yombi ikaba izahura na AS Kigali muri 1/2.

Umukino wa Police FC na Etoile del'Est wimuwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top