Siporo

APR FC yaba igiye gukura amaso kuri Niyigena Clement na Yunusu biboneye amakipe hanze?

APR FC yaba igiye gukura amaso kuri Niyigena Clement na Yunusu biboneye amakipe hanze?

APR FC ishobora kwemera icyaha igatangira gushaka abasimbura ba Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu kuko bamaze kubona amakipe abifuza hanze y’u Rwanda.

Kugeza ubu APR FC irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yakongerera amasezerano Niyigena Clement, umukinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bwayo ariko akaba atarabyemera.

Ubuyobozi bwa APR FC bwagerageje kuba yajya mu ikipe y’igihugu Amavubi amaze kongera ariko arabyanga ababwira ko bazavugana avuye mu ikipe y’igihugu.

Gusa amakuru avuga ko uyu mukinnyi adafite gahunda yo gukina mu Rwanda ndetse hari n’ikipe yo hanze y’u Rwanda bamaze kumvikana ishobora kuba ari iyo muri Tunisia.

Bivugwa ko APR FC yatangiye gutekereza uburyo yabaho itamufite kuko amafaranga iyi kipe yo hanze irimo gutanga iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itayabona.

Undi mukinnyi ni Nshimiyimana Yunusu, wakinanaga na Clement mu bwugarizi bwa APR FC na we bivugwa nubwo APR FC yashakaga kumwongerera amasezerano na we bishobora kudakunda.

Nshimiyimana Yunusu na we uri kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi mu Misiri, amakuru avuga ko yamaze kumenyesha ubuyobozi ko ashaka kugenda.

Uyu mukinnyi afite amasezerano y’ikipe yo muri Algeria mu cyiciro cya mbere akaba arimo agereranya n’ay’ikipe yo muri Tunisia na yo imwifuza.

Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu bashobora kugendera rimwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top