Siporo

Umweyo muri Police FC, barindwi beretswe umuryango

Umweyo muri Police FC,  barindwi beretswe umuryango

Ikipe ya Police FC yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi barindwi barimo umunyarwanda umwe rukumbi, Byiringiro Lague.

Aba bakinnyi batandukanye nayo bakaba bose bari basoje amasezerano yabo muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano.

Mu rwego rwo kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2026-27, yahisemo kuba hari abakinnyi itazakomezanya nabo.

Mu basezerewe harimo rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah ndetse na Byiringiro Lague, umukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda uri muri barindwi bashimiwe n’iyi kipe.

Abandi ni myugariro w’Umunya-Ghana, Issah Yakubu, Umunya-Nigeria, David Chimezie, Abarundi Msanga Henry na Richard Kirongozi ndetse n’Umunya-Uganda Allan Kateregga.

Police FC bikaba bivugwa ko irimo yifuza Hoziyana Kennedy wa Marines FC n’umunyezamu Tuyizere Jean Luc usoje amasezerano muri Mukura VS.

Byiringiro Lague ni we mukinnyi w'umunyarwanda watandukanye na Police FC
Issah Yakubu ni umwe mu bakinnyi bari bafatiye runini Police FC
Ani Elijah yari amaze imyaka 2 muri Police FC
Allan Kateregga yatandukanye na Police FC
Henry Msanga ashobora kujya muri Rayon Sports
David Chimezie yatandukanye na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Barayavuga Etienne
    Ku wa 10-06-2026

    Apr Nina ishaka kujya mamatsinda nikore iyo bwabaga yongerere amasezerano; niyomugabo,niyigena,ruboneka na yunusu yongeremo abawinga macacari bakomeye babanyamahanga numwataka wunganira watara no mwizamu igure umunyamahanga ukomeye

  • Joseph Ngarambe
    Ku wa 10-06-2026

    Police fc igure neza izabone uko yitwara neza next season. Apr fc na Rayon sport nazo zizagure neza maze zizaduhagararire neza. Dukeneye Kandi no kwigaranzura ba bashyitsi beza Nice to be with you

IZASOMWE CYANE

To Top