Siporo

Ni imari ishyushye! Abakinnyi 5 beza ku isoko ry’u Rwanda

Ni imari ishyushye! Abakinnyi 5 beza ku isoko ry’u Rwanda

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yararangiye, ubu amakipe arimo kwiyubaka atekereza umwaka utaha w’imikino bitewe n’intego afite cyangwa ibyo yifuza kuzageraho.

Abakinnyi baba barambagizwa ni benshi, abasoje amasezerano ni benshi, gusa bitewe n’impamvu imwe cyangwa nyinshi amakipe rimwe na rimwe asinyisha abakinnyi atifuzaga.

Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka ku bakinnyi batanu bari basanzwe bakina muri shampiyona y’u Rwanda batekerezwaho cyane, bakaba ari imari ishyushye ku isoko ry’igura icyo mu rurimi rw’amahanga wakita ‘Hot Cake.’

1. Kwizera Olivier

Kwizera Olivier ni umunyezamu usoje amasezerano muri Rayon Sports akaba ari umwe buri kipe iyo ari yo yose yakwifuza.

Kugeza ubu Rayon Sports iri mu Rugamba rwo kumwongerera amasezerano ariko ntarafata umwanzuro wo kuyongera kuko yababwiye ko afite amakipe hanze y’u Rwanda.

Gusa andi makuru avuga ko na Rayon Sports irimo gushaka umusimbura we kuko bumvise ahenze kandi arimo agenda asaza. Gusa ni umunyezamu buri kipe mu Rwanda yakwifuza.

Niyigena Clement

Niyigena Clement ni myugariro usoje amasezerano muri APR FC. Uretse kuba amakipe menshi mu Rwanda amutinya kuba ahenze ariko nta kipe n’imwe atakinira.

Yanze gusinyira Al Hilal SC, APR FC nayo irimo kurwana no kumwongerera amasezerano ariko yarabyanze aho avuga ko afite andi makipe hanze y’u Rwanda amwifuza. Clement ni umwe mu mari ishyushye ku isoko.

Msanga Henery

Henry Msanga ni umukinnyi w’umurundi wakiniraga Police FC, akina nka nimero gatandatu akaba ari umwe mu bakinnyi bagaragaje ubushobozi n’ubuhanga mu myaka ibiri amaze muri Police FC. Kuri ubu ni umwe mu bakinnyi barimo kwifuzwa cyane na Rayon Sports ngo abe yaza kubafasha mu mwa w’imikino. Nta kipe itamwifuza kuko yagaragaje ubuhanga bukomeye.

Ruboneka Bosco

Ni umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati akaba asoje amasezerano ye muri APR FC. Ikipe ye ikaba irimo gushaka uburyo bushoboka bwose ngo ibe yamwongerera amasezerano gusa uyu mukinnyi na we ntaremera kongera amasezerano kuko hari andi makipe amushaka arimo na Al Merrikh SC.

Ndayishimiye Richard

Uyu ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati, asoje amasezerano muri Rayon Sports. Ntacyo Rayon Sports itakoze ngo imwongerere amasezerano ariko yarabyanze ababwira ko afite andi makipe ashaka kwerekezamo hanze y’u Rwanda. Gusa yabemereye ko nibidakunda azayigarukamo. Ni umukinnyi benshi bafata nk’umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports. Ni umwe mu bakinnyi beza bari mu Rwanda.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top